Écoutez le conte : Umunsi Sahara izongera gutoha
Publié le :
Écouter
Umva umuyaga, ni Sahara iri kurira. Irashaka kongera gutoha.
Umva umuyaga, ni Sahara iri kurira. Irashaka kongera gutoha.
Sahara ntiyahoze ari ubutayu: cyari igihugu cyiza gitoshye.
Abaturage bacyo babungabungaga ibidukikije kandi bari babayeho bishimye.
Barahigaga, bakorora amatungo ndetse bakanahinga.
Bakundaga igihugu cyabo kandi nacyo kikabakunda.
Ibyago byabagwiririye ubwo hazaga abantu bafite inda nini.
Abo bantu ntibashakaga umunezero, ahubwo bishakiraga ubutunzi.
Ntibanyurwaga, bari bafite umururumba.
Barahigaga bakica inyamanswa batagamije kuzirya, ahubwo bagamije kwiyerekana.
Batemaga amashyamba batagamije kwirinda imvura n’izuba, ahubwo bagamije kwiyubakira amazu manini.
Ibikorwa by’abo bantu b’inda nini byashegeshe Sahara.
Noneho ihitamo kwibera ubutayu.
Nyamara, abaturage bakomeje kuhatura kuko bahakundaga.
Sahara nayo irabakundira, maze mukubitura ibaha ibyuzi mu butayu n’uruzi rwa Niger.
Ariko guhera ubwo, irababaye.
Umva umuyaga: ni Sahara iri kurira. Irashaka kongera gutoha.
Umunsi umwe, yabajije umusaza w'inararibonye uko yakongera gutoha nk’uko byahoze.
Umusaza w’inararibonye ayisubiza agira ati:
« Shaka abantu b’imfura, babungabunga ibidukikije. »
Arakomeza ati:
« Umunsi umwe, hazaza umuntu. Ushaka kongera gutera ibyatsi n’ibiti byeraga aha ndetse n’ibyo mu gihe cya kera cyane. Ni imfura y’inyangamugayo. Ubuzima bwe yabuhariye ibimera.
Ariko kugira ngo Sahara isubirane ishusho ya paradizo yahoranye, agomba guhangana n’abantu bafite inyota y’ifaranga.
Yewe, ntibizoroha! Ibyo bizagorana cyane. Ariko ku bw’amahirwe, hari umukozi w’inyagamugayo uzamufasha kwigobotora ibibazo no gutsinda abanzi be. Uwo muntu afite imbuto zizatuma wongera gutoha. »
Umva umuyaga: ni Sahara iri kurira. Itegereje umugabo w’imfura, uzongera gutuma itoha.
Uko turushaho kubungabunga ibidukikije, uko turushaho kubikunda, ni nako n’ubutayu buzongera gutoha vuba.